Yezu Ndakwizera

Yezu Ndakwizera

UBURYO BWO KUVUGA ISHAPULE Y’IMPUHWE

Iyi shapule ivugwa hakoreshejwe ishapule isanzwe. Mu gutangira:

Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose, icyo ushaka gikorwe munsi nk’uko gikorwa mu juru, ifunguro ridutungsa uriduhe none, utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho ntudutererane mu bitwoshya ahubwo udukize icyago. Amina

Ndakuramutsa Mariya, wuzuye inema uhorana n’Imana, wahebuje abagore bose umugisha, na Yezu Umwana wabyaye arasingizwa. Mariya Mutagatifu Umubyeyi w’Imana, urajye udusabira twebwe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira. Amina

Nemera Imana Data, Ushobora byose waremye ijuru n’isi. Nemera n’Umwana we w’ikinege Yezu Kristu Umwami wacu, wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na B.M,akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato,akabambwa k’umusaraba agapfa agahambwa akamanukira mu irimbi,ku munsi wa gatatu akazuka, akajya mu ijuru akaba yicaye iburyo bw’Imana Data ushobora byose, Niho azava aje gucira Imanza abazima n’abapfuye. Nemera Roho Mutagatifu na Kiiliziya gatolika ntagatifu n’urusange rw’abatagatifu, n’uko abanyabyaha babikizwa, n’uko abantu bazazuka bakazabaho iteka. Amina

Ku masaro aranga amibukiro (x1): Dawe Mana ihoraho, ngutuye umu­biri n’amaraso, Roho n’ubumana by’umwana wawe Yezu Kristu, ngi­ra ngo mpongerere ibyaha byacu n’iby’isi yose

Ku masaro aranga za ‘Ndakuramutsa Mariya (x10): Ku bw’ububabare bwe bu­kabije, tugirire impuhwe kandi uzi­girire n’isi yose

Mu gusoza (x3): Mana Nyir’ubutagatifu, Mana y’imbaraga, Mana ihoraho, tu­girire impuhwe kandi uzigirire n’isi yose

UBURYO BWO KUVUGA ISHAPULE Y’IMPUHWE